Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Dore ibihugu 5 umurimo w’uburaya ukorwa byemewe n’amategeko

Spread the love

Ibihugu byinshi byiganjemo ibigendera ku mahame y’idini rya Islam, umurimo w’uburaya ni kirazira. Gusa hari ibindi bihugu, uyu murimo ukorwa byemewe n’amategeko.

Igisobanuro cy’uburaya ni igihe umuntu aryamana na mugenzi we, hanyuma y’icyo gikorwa agahabwa ubwishyu, yaba mu buryo bw’amafaranga cyangwa ibindi.

Pride Magazine Nigeria dukesha iyi nkuru, ivuga ko ku isi hose abasaga miliyoni 42 bakora uyu murimo w’uburaya. Bimwe mu bihugu byemera umurimo w’uburaya ni ibi bikurikira.

1. Germany

Mu igihugu cy’ubudage, ntakibazo kuryamana n’umuntu akaguha amafaranga, kubera ko Leta yashyizeho amategeko agenga uwo murimo. Muri iki gihugu, umurimo w’uburaya ukorwa nk’indi mirimo isanzwe kandi abawukora batanga umusoro.

Iyo wifuza gukora umurimo w’uburaya mu igihugu cy’ubudage, hari ibigo by’ubucuruzi bitandukanye biba bishaka abakora uyu murimo, bagahabwa akazi nkuko bigenda mu iyindi mirimo yose. Kugira abakora uyu murimo mu budage byizerwe ko bafatwa nk’abandi baturage, iki gihugu cyashyizeho itegeko mu mwaka wa 2016, rigenga imikorere y’uyu mwuga ndetse urirenzeho arahanwa.

2. Canada

Mu igihugu cya Canada, ukora uyu murimo aba ashobora no gusaba amafaranga, nubwo hari amategeko agenga iyi mikorere kandi aba agomba gukurikizwa. Muri Canada ntago uyu murimo wemewe kwamamazwa.

Umurimo w’uburaya ntago uba wemewe kwamamazwa, ahantu hose hari abana batagejeje imyaka 18, harimo ku ibigo byamashuri cyangwa aho abana bakinira. 

3. Thailand

Mu igihugu cya Thailand, umurimo w’uburaya ntago akakaye cyane, ibi bituma abakora uyu murimo bidegembya. Muri Thailand umubare munini w’abagore bakiri bato bakora uyu murimo kandi uba ushobora kubasanga mutubari, ahakorerwa za massage n’ahandi.

4. Australia

Igihugu cya Australia kigizwe na Leta zitandukanye, buri Leta ifite amategeko yayo. Ibi bituma umurimo w’uburaya hari aho wemerwa n’aho utemerwa. Muri Leta ya News south Wales, Victoria, Tasmania na Queensland, niho murimo w’uburaya uremewe muri Australia.

5. Mexico

Umurimo w’uburaya mu igihugu cya Mexico, wemewe n’amategeko. Kuba warangira cyangwa ugashora mugenzi wawe muri uyu murimo ni icyaha gikomeye muri Leta zimwe na zimwe. Muri Leta 32 zigize iki gihugu, 13 murizo, umurimo w’uburaya uremewe nubwo hari amategeko aba agomba gukurikizwa. 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles