Niba ufite umukobwa mukundana ariko akenshi ukaba wibaza niba aguca inyuma, ibi bimenyetso 5 byakwereka ko uwo mukundana ari umwizerwa ntawundi mubano afite kuruhande.
Ni ibintu bibaho akenshi, kuba wasanga umusore cyangwa umugabo afite gushidikanya ku mukunzi we cyane. Aho aba yibaza niba koko ari umwizerwa ndetse kandi akaba atamuca inyuma.
Aha naguteguriye ibimenyetso 5 bizakwereka ko umukobwa mukundana ataguca inyuma. Mu gutegura iyi nkuru nifashishije ibinyamakuru nka Healthlinecare, Allwomenstalk ndetse na inspiringtips.
Dore ibyo bimenyetso 5 bizakwereka ko umukobwa mukundana ataguca inyuma:
1.Ahora ashaka kumenya amakuru yawe
Iyo umukobwa mukundana ahora ashishikajwe no kumenya uko umeze, icyo aba ari ikimenyetso cyiza cy’uko agukunda. Akenshi uzasanga aba akohereza ubutumwa butandukanye akubaza uko umeze, kandi uzasanga iyo umuhamagaye kuri Telefone atakuburira umwanya, mbese ukabona ko ashishikajwe n’ubuzima bwawe.
Iyo umukobwa mukundana aguca inyuma usanga aguhisha ibintu bye byinshi kandi ugasanga ikintu cyatuma muvugana bihoraho akirwanya.
2. Arakwishimira cyane
Kuba mu rukundo mwishimanye ni ibintu bikomeza umubano. Iyo umukobwa mukundana akwishimira cyane, usanga akwereka amarangamutima ye kandi akakuba hafi mu bihe bibi no mubyiza. Ariko iyo agacu inyuma ntago aba akwishimira kubera ko abafite ahandi ibyishimo bye biba .
3. Ntacyo aguhisha
Umukobwa utaguca inyuma uzasanga agufungukira akakubwira ibikorwa na gahunda ze zaburimunsi. Ntuzigera umubonana imico yo kuguhisha Telefone cyangwa gusiba ubutumwa bwose ba mwohereje. Umukobwa uguca inyuma uzamusanga iyo mico yose.
4. Aguha umwanya uhagije
Umukobwa ugukunda aha agaciro umwanya mumarana. Ashira imbaraga mu gukora ibintu byinshi arikumwe nawe, kandi agashira imbere urukundo rwanyu.
Umukobwa utagukunda uzasanga burigihe aba afite impamvu iyo umubwiye ngo muhure kandi Uzabona aba ahunga ikintu cyose cyatuma muba hamwe
5. Arakwihanganira
Iyo umukobwa mukundana ashobora kugukunda kandi akakwihanganira, Ibyo biba bisobanuye ko ari umwizerwa murukundo. Umukobwa utagukunda ntago ashobora kukwihanganira.