Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Dore igihe cya nyacyo ukwiriye kunywa amazi menshi

Spread the love

Kunywa amazi ni ingenzi cyane ku buzima, nubwo bizwi ko nta ntungamubiri afite nyamara ni ikinyobwa cy’ingenzi kandi cy’ingirakamaro mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Amazi biratangaza ukuntu ari ingirakamaro kandi atarimo intungamubiri nyamara atariho natwe ntitwabaho. Mu bigize iyi si dutuye amazi niyo yihariye ubuso bunini ndetse no mu mubiri wacu wose 2/3 ni amazi.

Si twe gusa dukenera amazi ngo tubeho kuko ibinyabuzima byose aho biva bikagera bibaho kuko amazi ariho. By’umwihariko mu mubiri wacu muri rusange, amaraso agizwe na 83% by’amazi ibisigaye bikaba ibindi nk’insoro, imikaya igizwe 75% n’amazi , ubwonko bukagirwa na 74% amazi naho amagufa ni 22% amazi.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yahaye inama abanyarwanda igihe cya nyacyo umuntu agomba kunywera amazi.

1. Iyo urwaye: Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko mu gihe umuntu arwaye agomba kunywa amazi kuko aba yatakaje amazi meshi kandi iyo umuntu anywa amazi bimufasha gukira.

2.Mu gihe hari ubushyuhe bwinshi: Minisiteri y’Ubuzima ikangurira abantu kunywa amazi menshi mu gihe hashyushye kuko umubiri uba uyakeneye.

3. Ubutumburuke: Inzobere zikugira inama yo kunywa amazi mu gihe uri kuzamuka umusozi kuko umubiri uba ukoresheje amazi menshi.

4. Mu gihe uba uri mu myitozo ngororamubiri kuko umubiri uba ikeneye amazi menshi.

5. Niba uri umugore ,mu gihe utwite cyangwa wonsa nywa amazi menshi.

Ubutumwa bya Minisiteri y’Ubuzima bw’igihe cya nyacyo ukwiriye kunywa amazi menshi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles