Wednesday, December 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Dore inshuro ukwiye gukora imibonano mpuzabitsina mu cyumweru

Spread the love

Ushobora kuba akenshi waragiye wibaza inshuro ukora imibonano mpuzabitsina, niba zihagije cyangwa se arinke mu gihe runaka.Reba inshuro udakwiye kurenza ukora imibonano mpuzabitsina mu gihe kingana n’icyumweru.

Imibonano mpuzabitsina ntago bisobanuye kumva unyuzwe kandi wizihiwe gusa, ahubwo bigira inyungu nyinshi yaba ibigaragarira amaso cyangwa se ku mitekerereze y’umuntu mu buzima.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko imibonano igira akamaro mu kugabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere na kanseri ifata mu bugabo, bifasha mu mikorere myiza y’umutima ndetse bikaba byarinda n’indwara yagahinda gakabije.

Ubushakashatsi bwa Medicalnewstoday, bwagaragaje ko imibonano mpuzabitsina biba byiza ikozwe n’ibura inshuro ebyiri mu cyumweru. 

Iyo umugabo ndetse n’umugore bagize ibihe byiza bakora imibonano mpuzabitsina, bibafasha gutuma mwumva munyuzwe ndetse mwishimye.

Gusa nanone inshuro imibonano mpuzabitsina ikorwa, ziba zigomba kugenwa na banyirubwite bitewe n’ibyo bumva bibanyura kandi bikabashimisha hagati yabo ubwabo. Niyo mpamvu inshuro izo arizo zose ntacyo zivuze mu gihe abakorana imibonano bahise izo bashaka bitewe n’ibyifuzo byabo.

Kaminuza ya York iherereye mu gihugu cya Canada mu nyigo yakoze yasanze nibura iyo imibonano mpuzabitsina ikozwe inshuro ebyiri mu cyumweru, bituma abayikora bagira ibyishimo byinshi cyane.

Gukora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi ntago aribyo byingenzi bituma umubano wabantu uba mwiza, usibye ko bituma mwumva mwishimye ndetse bigafatwa nko kuzuza inshingano.

Umwanzuro ni, imibonano mpuzabitsina ihoraho ifasha byinshi mu mubano w’abakundana. nibura inshuro ebyiri mu cyumweru bigababanya imvururu mu mutwe( Stress) kandi bigakomeza umubano w’abakundana. Imibonano mpuzabitsina kugira ngo ibeho bisaba kuba byaganiweho kandi impande zombi z’ibyifuza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles