Umugabo utatangajwe izina uri mu kigero cy’imyaka 51 y’amavuko mu Mujyi wa Adelaide mu gihugu cya Australia yajyanwe mu rukiko ashinjwa kwica umugore we ndetse agakomeretsa n’umwana akoresheje imbunda.
Ku itariki 15 Nyakanga nibwo umugabo uri mu kigero cy’imyaka 51 y’amavuko yategeye mu nzira umugore n’umwana akabarasira mu gace ka Campbelltown, mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Adelaide.
Icyo gihe uwo mugabo arasa yahise yica umugore witwa Aleksandra wari ufite imyaka 51 y’amavuko, mu gihe umukobwa witwa Daniela Vergulis w’imyaka 22 y’amavuko yakomeretse.
Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga nibwo uyu mugabo yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Adelaide ashinjwa kwica Aleksandra ndetse akaba ashinjwa no kugambirira guhitana Daniela.
Aleksandra wishwe ndetse na Daniela Vergulis wakomerekejwe.