Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

FERWAFA yemeye uburangare isaba imbabazi

Spread the love

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda , ( FERWAFA), ryasabye imbabazi abanyarwanda ndetse rinemera ko habayeho uburangare bwatumye ikipe y’Igihugu Amavubi iterwa mpaga.

Ku itariki ya 16 Gicurasi, nibwo CAF binyuze mu kanama gashinzwe imyitwarire katangaje umwanzuro wako ku kirego , Benin yari yarezemo Amavubi ko yakinishije umukinnyi utari wemerewe gukina.

Uyu mwanzuro wavuga ko “U Rwanda rutewe mpaga y’ibitego 3-0.’’ CAF yakomeje itangaza ko “nta bundi bujurire bwemewe kuri uyu mwanzuro.’’

Ku itariki 29 Werurwe nibwo ikipe y’Igihugu yakinnye na Benin mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024. Umukino urangiye nibwo Benin yareze u Rwanda ivuga ko rwakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y’umuhondo.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo kunegwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko ntacyo ryakoze kuri icyo kibazo, ryasohoye itangazo ryemera ko habayeho uburangare ndetse rinasaba Imbabazi.

FERWAFA Kandi yavuze ko hazakomeza gukurikiranwa uwaba yarabigizemo uruhare , Dore ko ubu Rutayisire Jackson wari ‘Team Manager’ yamaze gusezera ku kazi ke.

Itangazo ryasohowe na FERWAFA 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles