Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

French Montana yashimiye Davido kubera uko yamwakiriye

Spread the love

Umuraperi French Montana nyuma yuko ageze mu igihugu cya Nigeria, agatizwa imodoka za Davido ndetse akarindirwa n’umutekano n’abashinzwe umutekano ba Davido byamurenze cyane ashimira uyu muhanzi.

French Montana umunya Morocco ndetse akaba n’umunya Amerika uburizwa munzu itunganya umuziki ya Maybach music group, mu minsi ishize yasuye igihugu cya Nigeria.

Nyuma yuko ageze i Lagos ho muri Nigeria yakiriwe neza n’abantu umuhanzi Davido yamuhaye, atizwa imodoka nziza z’imizinga icyamamare Davido gisanzwe kigendamo ndetse ahabwa n’abamurindira umutekano basanzwe bawurindira Davido.

French Montana akaba yarari kumwe n’umuraperi mugenzi we Swae lee, bakoranye indirimbo ‘Unforgettable’ yabiciye bigacika mu myaka yashize.

Uku kwakirwa neza Kwa French Montana byatumye yumva yishimye ndetse ashimira umuhanzi Davido wabigizemo uruhare.

Ku ya 20 Werurwe umwaka wa 2020 nibwo umuhanzi Angel yahurije French Montana na Davido mu isubirwamo ry’indirimbo Blessings yakunzwe n’abatari bake.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles