Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Gabon: Abasirikare bakuye ku butegetsi Perezida Ali Bongo

Spread the love

Mu gihugu cya Gabon gihereye ku mugabane wa Afurika, Agatsiko k’abasirikare 12 kagiye kuri Televisiyo y’Igihugu batangaza ko bavanye ku butegetsi Perezida Ali Bongo kubera kumushinja kwiba amatora yabaye kuwa Gatandatu.

Ku itariki 26 Kanama 2023, muri Gabon habaye amatora ya Perezida muri icyo gihugu yasize Perezida Ali Bongo yongeye gutorerwa kuyobora igihugu yayoboye kuva muri 2009 asimbuye Se Omar Bongo wari witabye Imana.

Amakuru dukesha ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza, Reuters, na BBC aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, Agatsiko k’abasirikare 12 kagiye kuri Televiziyo y’igihugu bakavuga ko batesheje agaciro ibyavuye mu matora yabaye kuwa Gatandatu ndetse ko banasheshe Itegeko Nshinga ry’Igihugu.

Aba basirikare kandi batangaje ko Imipaka y’igihugu ifunze.

Umunyamakuru wa Reuters na AFP yatangaje ko mu murwa Mukuru Libreville humvikanye urusaku rw’amasasu ariko Guverinoma ntirasubiza ku bw’iyo Kudeta ‘Coup d’etat’ yakozwe.

Kuri Televiziyo y’igihugu abasirikare batangaje ko bahiritse ku butegetsi Perezida Ali Bongo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles