Thursday, October 10, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Gukina umukino wa gicuti, gusura Ingoro ndangamurage! Abanyarwanda batuye muri Australia bagiriye ibihe byiza mu Rwanda

Spread the love

Abanyarwanda basaga 25 biganjemo urubyiruko batuye mu gihugu cya Australia cyane cyane muri Leta ya Queensland kuva tariki ya 29 n Kanama 2023 kugeza tariki ya 06 Nzeri bari mu gihugu cy’u Rwanda baje kuhasura kugira ngo bashishikarize abo basize mu gihugu cya Australia ndetse n’Abadiyasipora batuye mu bindi bihugu uburyo u Rwanda risigaye rumeze.

Aba banyarwanda bari biganjemo urubyiruko, mu gihe gito bamaze mu rwababyaye bagize ibihe byiza bitandukanye bigamije kumenya amateka y’Igihugu cyabo, gusura ahantu hatandukanye, kuganirizwa ku ishoramari ndetse no ku idagadura.

Ku ikubitiro bahise bakina umukino wa gicuti n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino, AJSPOR, uyu mukino wabaye ku itariki 40 Kanama warangiye AJSPOR itsinze Diyasipora Nyarwanda ibitego 4-2.

Ikipe ya Diyasipora Nyarwanda muri Australia yakinnye umukino wa gicuti na AJSPOR.

Gusa nubwo batsinzwe batangaje ko intego yabo yari ugushaka ikinyu cyabahuza bakishima , bahitamo gukina umupira w’amaguru ndetse bavuga ko ubutaha mu kwezi kwa 12 bazaza bafite ikipe ikomeye cyane bagakina n’amakipe menshi hano mu Rwanda.

Ku munsi wakurikiyeho bahise bajya muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga baganira n’abayobozi batandukanye barimo abashinzwe ishoramari muri RDB maze berekwa uburyo bwo gushora imari mu gihugu cy’u Rwanda ari ibintu byoroshye cyane kandi bizana inyungu.

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga beretswe amahiwe ari mu ishoramari mu Rwanda.

Si ibyo gusa kandi Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mbonera gihugu, MINUBUMWE yabaganirije ku mateka inabibutsa uburyo Abanyarwanda bari babanye mbere, n’uko ubungubu babanye inabasaba kuba indorerwamo ndetse no kumenyekanisha amateka y’u Rwanda.

Ku tariki 06 Nzeri, uru rubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aba barikumwe na Sandrine Uwimbabazi Maziyateke, Umuyobozi wa Diyaspora Nyarwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Renatus Murindangabo uhagarariye Abanyarwanda batuye Queensland, rwaganirijwe ku mateka yaranze igihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, inzira igihugu cyanyuzemo cyiyubaka ndetse banunamira inzirakarengana ziruhukiye muri urwo rwibutso.

Basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali bunamira inzirakarengana ziharuhukiye.

Kuri uwo munsi wa tariki 06 Nzeri 2023, uru rubyiruko rwasuye Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yanditse kuri X/ Twitter ko uru rubyiruko rwize byinshi ku mutima ukomeye abasirikare ba RPA bari bafite ubwo bari mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri Mata 1994.

Basuye Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Bakomeje kwibutswa ko bagifite uruhare mu gukomeza imiryango nyarwanda aho iherereye hirya no hino ku Isi. Ndetse aba bose baje mu Rwanda biyemeje kuzagaruka ndetse bagakangurira n’abandi benshi gusura igihugu cy’ababyaye.

Renatus Murindangabo wari uyoboye iryo tsinda ry’abanyarwanda batuye muri Queensland.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles