Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Guverinoma ya Congo Brazzaville yamaganye iby’ihirikwa rya Perezida Denis Sassou Nguesso

Spread the love

Guverinoma ya Congo Brazzaville binyuze muri Minisitiri Ushinzwe Itumanaho yamaganye iby’amakuru yavugaga ko Perezida Denis Sassou Nguesso yakuwe k’ubutegetsi.

Ku mugoroba wo kuri icyi Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanaga amakuru yavugaga ko Perezida Denis Sassou Nguesso umaze imyaka 38 ayobora Congo Brazzaville ko yaba yahiritswe ku butegetsi.

Ni amakuru yacicikana cyane ku rubuga rwa X ndetse agatangazwa n’ibinyamakuru bimwe na bimwe byo muri Congo Brazzaville.

Thierry Moungalla, Minisitiri Ushinzwe Itumanaho muri Congo Brazzaville yagiye ku rubuga rwe rwa X/ Twitter ashyiraho ubutumwa buhakana ko Perezida Denis ko yaba yakuwe ku butegetsi, asaba abaturage gutuza bagakomeza imirimo yabo.

Minisitiri Thierry yagize ati ” Guverinoma iramagana aya makuru y’ibinyoma…., Turasaba abaturage gutuza bakanakomeza imirimo yabo”.

Perezida Denis Sassou Nguesso w’imyaka 78 y’amavuko, ni umwe mu baperezida bamaze imyaka itariki mike bayobora Igihugu kuko amaze kuyobora Congo Brazzaville kuva mu 1979-1992, agaruka kuva mu 1997 kugeza n’ubu.

Perezida Denis Sassou Nguesso umaze imyaka 37 ayobora Congo Brazzaville.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles