Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Hafunguwe umupaka mushya uhuza u Rwanda na Uganda _ AMAFOTO

Spread the love

Urwego rukuru rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwatangaje ko rwafunguye umupaka wa Rwempasha uhuza u Rwanda na Uganda.

Ni mu butumwa byashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’urwo rwego aho banditse ko Ubuyobozi Bukuru bw’abinjira n’abasohoka mu gihugu bumenyesha abantu bose ko umupaka mushya wa Rwempasha/Kizinga uhuza u Rwanda na Uganda mu Karere ka Nyagatare, ufunguwe ku bantu bose kuva uyu munsi, taliki ya 5 Nyakanga 2023.

Umupaka wa Rwempasha ubaye umupaka wa 4 uzwi uhuza u Rwanda na Uganda nyuma y’umupaka wa Kagitumba, Gatuna na Cyanika ihuza u Rwanda na Uganda.

Umupaka mushya wa Rwempasha uhuza u Rwanda na Uganda.

Ni umupaka witezweho kongera uruza n’uruza hagati y’ibihugu byombi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles