Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Hamas iraburira Israel ko iribwice abo yashimuse, Abanyamerika 11 bamaze gupfa

Spread the love

Iminsi ibaye ine intambara itangiye hagati y’ingabo za Israel n’abarwanyi ba Hamas yo muri Palestine nyuma y’uko bagabye igitero gitunguranye ku butaka bwa Israel bakica abaturage abandi bakabashimuta.

Kugeza ubu ku munsi wa Kane w’imirwano hamaze gupfa abaturage 900 ba Israel, 2600 barakomereka mu gihe abandi 670 ba Palestine bamaze kwitaba Imana, 3726 barakomereka nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima muri Gaza.

Amakuru dukesha ibinyamakuru birimo CNN na Al Jazeera biri gukurikirana intambara, n’uko ubu abarwanyi b’umutwe wa Hamas ugenzura Gaza muri Palestine bamenyesheje ubuyobozi bwa Israel ko nibukomeza kurasa mu duce dutuwemo n’abaturage twa Gaza, nabo bari bwice abaturage ba Israel bashimuse.

Abu Ubaida, Umuvugizi wa Hamas yavuze ko ingabo zabo zifite abaturage ba Israel zafashe ko ariko igihugu cya Israel nigikomeza kurasa ku baturage ba Gaza, nabo ziri bwice abo zahimuse.

Iyi ntambara si abaturage ba Palestine na Israel iri kwica gusa kuko iri kubera mu gice cy’ubukerarugendo cyane ku isi.

Al Jazeera itangaza ko iyo ntambara imaze kugwamo abaturage ba Ukraine, u Butaliyani ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko ku munsi wejo Perezida wa Amerika, Joe Biden, yavuze ko abaturage 11 ba Amerika bamaze kwitaba Imana.

Intambara ikomeje gukara hagati ya Israel n’abarwanyi ba Hamas yo muri Palestine.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles