Friday, July 26, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Hatangijwe icyiciro cya kabiri cyo gukingira Imbasa abana bakivuka kugeza ku myaka irindwi

Spread the love

Kuri uyu wa Mbere mu Rwanda haratangira icyiciro cya kabiri cyo gukingira Imbasa abana bakivuka kugeza ku batarengeje imyaka irindwi.

Ku itariki 24 Nyakanga uyu mwaka nibwo iyi gahunda yari yatangiye aho hateganywa gukingira abana barenga miliyoni 2, buri mwana akazahabwa ibitonyaga bibiri nk’uko Sibomana Hassan, Umuyobozi wa gahunda y’ikingira muri RBC yari yabitangarije Televisiyo y’Igihugu.Iki gikorwa, ku rwego rw’Igihugu cyari cyatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, gitangizwa n’Umuyobozi wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice hamwe n’Abajyanama b’Ubuzima. 

Kuri iyi nshuro ya Kabiri, iki gikorwa kiratangurira kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nzeri, ku rwego rw’igihugu gitangirire mu urenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.

Sibomana Hassan Umuyobozi wa gahunda y’ikingira mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima ,RBC, avuga ko iyi gahunda itazakuraho gahunda y’inkingo zindi zisanzwe zitangwa.

Umuyobozi wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi aha urukingo umwana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles