Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Hatangijwe ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika ku rwego rw’Igihugu

Spread the love

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero mu mududugu w’icyitegererezo wa Muhira Model Village hatangitijwe ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika ku rwego rw’igihugu.

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2023, mu Karere ka Rubavu ho mu Ntara y’Iburengerazuba habareye ibiroei byo gutangiza Ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika ku rwego rw’Igihugu. Ibi birori byabimburiwe n’Urugendo rw’Abanyeshuri, Abayobozi n’ Abafatanyabikorwa batandukanye mu burezi.

Kuri iyi nshuro uku kwezi kuzaba gufite Insanganyamatsiko igira iti “Twimakaze kumenya gusoma no kwandika nk’umusingi wo kwiga”.

Muri uyu muhango wari witabiriwe na Rose Baguma , Umuyobozi Mukuru wa gahunda y’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, abari bawitabitaburiye bakoze ibikorwa bitandukanye birimo urugendo rwo kusoma no kwandika #LiteracyWalk, rwari rugamije kuzamura umuco wo gusoma mu vana abakuze ndetse n’abandi nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Minisiteri y’Uburezi.

Mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Muhira kandi hafunguwe inzu y’isomero, irimo ibitabo by’abato n’abakuru byatanzwe n’ abafatanyabikorwa batandukanye mu burezi barimo Soma Rwanda.

Minisiteri y’Uburezi kuri X/Twitter itangaza ko muri uku Kwezi hateganyijwemo ibikorwa bigamije kuzamura umuco wo gusoma mu bantu bose kuva ku bato kugera ku bakuze, gushyiraho ibyanya byahariwe gufasha abantu gusoma no gutanga inyandiko zaba iziboneka nk’imapuro cyangwa kuri murandasi zishobora kwifashishwa mu gusoma.

Hakozwe urugendo rwiswe #LiteracyWalk.

Ni umuhango witabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye mu Burezi bw’u Rwanda.

Hafunguwe isomero rusange.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles