Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Hatangijwe Urugerero rudaciye Ingando rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 11

Spread the love

Kuri uyu wa mbere tariki 25 Nzeri 2023 mu gihugu hose hatangiye Urugerero rudaciye Ingando rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 11.

Mu turere twose 30 tugize igihugu cy’u Rwanda, urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023 rwatangiye ibikorwa bigamije gutozwa umuco w’igihugu, gutozwa ingangagacito na kirazira by’abanyarwanda ndetse no gukora ibikorwa bigamije kuzamura iterambere ry’akarere n’igihugu.

Minisiteri y’Ubunwe bw’abanyarwanda n’Inshingano mbonera Gihugu (MINUBUMWE) inyuze kuri Twitter yatangaje ko Urugerero rw’uyu mwaka rufite insanganyamatsiko igira iti: “Duhamye umuco w’Ubutore ku Rugerero”.

Ku rwego rw’Igihugu, Urugerero rwatangirijwe mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba hanyuma rukazasorezwe mu Karere kazaba kahize utundi ku rwego rw’Igihugu ku wa 18/12/2023.

Abasoje amashuri mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023 batangiye Urugerero rudaciye Ingando.

Bakora ibikorwa birimo kubakira abatishoboye.

Inzego zitandukanye zirimo Polisi n’Igisirikare zifatanyije n’urubyiruko.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles