Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ibiciro byo kuzareba umukino wa Amavubi na Mozambique byamenyekanye

Spread the love

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ( FERWAFA) , ryatangaje ibiciro byo kuzinjira muri sitade Mpuzamahanga ya Huye, kubifuza kuzareba umukino ikipe y’igihugu Amavubi azacakiranamo na Mozambique mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika.

Harabura iminsi itari myishi cyane ngo Amavubi yesurane na Mozambique mu mukino wa Gatanu mu itsinda L mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika 2024 kizabera muri Ivory Coast.

Amavubi yatangiye imyitizo ejo hashize , aritegura ngo azarebe ko ikizere cyo kuzitabira Igikombe cy’Afurika cyagaruka nyuma y’uko aherutse guterwa mpaga.

Kuri ubu FERWAFA yatangaje ko ushaka kuzareba umukino na Mozambique muri sitade Mpuzamahanga ya Huye , ku itariki 18 Kamena, agomba kwishyura amafaranga 1000 aha macye.

Ibiciro uko biteye : ushaka kuzicara mu myanya y’Icyubahiro ( VIP) azishyura amafaranga ibihumbi icumi ( 10000 Frw), ushaka kuzicara ahatwikiriye ( Regular) azishyura amafaranga ibihumbi bitanu ( 5000 Frw), naho ushaka kuzicara ahasanzwe ( General) azishyura 1000 Frw.

Ushaka kugura itike akanda *939*3*1#.

Amavubi akomeje imyitozo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles