Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ibiza bimaze kwica abantu 55 mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda

Spread the love

Abantu 55 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanwe n’ibiza byatewe n’imvura mu Ntara y’Iburengerazuba.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, François Habitegeko yatangarije Radio Rwanda,ko mvura yaguye ijoro ryose yibasiye cyane uturere twa Karongi, Rubavu, Nyabihu, Ngorero na Rutsiro.

Guverineri Habitegeko yatangaje ko inzego z’ubutabazi zimaze kubarura abantu 55 bitabye Imana, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje.

Imihanda yuzuye imivu itemba

Amashusho ari gucaracara ku mbuga nkoranyambaga, imihanda yarengewe, imivu iri gutemba ndetse n’ibiti byagiye birimbuka bikagwa mu muhanda.

Ku munsi wejo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere n’Iteganyagihe, Meteo Rwanda cyatangaje ko ukwezi kwa Gicurasi kuzaba ukwezi kw’imvura nyinshi cyane.

Inzu zarengewe n’amazi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles