Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ibyiza byo kurya umwami w’imbuto ‘ Umwembe’

Spread the love

Umwembe ni umwe mu mbuto zizwi cyane kandi zikundwa na benshi kubera impumuro n’uburyohe ufite, ukungahaye ku ntungamubiri zitandukanye dore ko witwa “umwami w’imbuto“. uba mu mabara 3; icyatsi, umuhondo n’umutuku.

Urubuti rw’umwembe uko rwaba rumeze kose rugaragaramo Vitamine 20 zitandukanye, imyunyungungu n’izindi ntungamubiri.

Kurya umwembe byongera Vitamine C ukenerwa mu mubiri.

¼ cya Vitamine A ifasha kubona neza no gukomeza kurinda uruhu, ibi bikaba bifasha umuntu kubona neza.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa bwerekana ko urinda kanseri ku rugero rwo hejuru. Kanseri y’amara, iy’ibere, iy’amaraso ndetse na kanseri y’uruhago ku bagabo.

Urubuto rw’umwembe rukunguhaye kuri potasiyumu ifasha gukomeza amagupfa n’amenyo. 

Ibishishwa by’umwembe bikungahaye kuri phytonutrinets, izi ntungamubiri zifasha umubiri guhangana n’indwara zitandukanye zirimo kanseri, diyabete ndetse n’iz’umutima.

Umwembe ukungahaye kuri vitamine E ifasha mu gukora imisemburo. Uru rubuto ruba rwiza ku bantu batera akabariro.

Uru kandi ni urubuto rwiza ku igogora. Bitewe nuko muri wo dusangamo esters, terpenes na aldehydes byose bifasha urwungano ngogozi gukora neza. Umwebwe ufasha abarwaye impatwe, abagira ikibazo cyo gutumba nyuma yo kurya kimwe n’abarwara ikirungurira.

Urubuto rw’Umwembe rufatwa nk’umwami w’imbuto.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles