Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Idubu ryateye abari mu birori by’isabukuru

Spread the love

Inyamaswa yo mu bwoko bw’idubu yateye umwana na nyina bari mu musangiro wo kwishimira isabukuru y’amavuko.

Ku munsi wejo hashize tariki 26 Nzeri, umubyeyi witwa Silvia Macías utuye mu mujyi wa Mexico yasohokanye n’umwana we w’umuhungu muri Pariki yitwa Chipinque, mu rwego rwo kwishimira uwo mungu Santiago yizihije imyaka 15 y’amavuko.

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Guardian aravuga ko ubwo uyu muryango n’inshuti bari batangiye gufata amafunguro haje inyamaswa y’idubu igatangira kurya ibyo bari bateguye.

Amashuusho yafashwe n’inshuti y’uwo muryango, Angela Chapa, agaragaza iyo nyamaswa yanjama ibyari byateguriwe abitabiriye ibirori.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Associated Press, Silvia Macias yavuze ko bakibona iyo nyamaswa bagize ubwoba kuko umuhungu we atinya inyamaswa yaba imbwa cyangwa ipusi, nkaswe ubwo bari babonye idubu.

Madamu Marcias yagize ati ” Umuhungu wange Santiago atinya inyamaswa zose kuva ku mbwa, ipusi… inyamaswa zose arazitinya.”

” Ubwo nabonaga iriya nyamaswa nagerageje ku mupfuka mu maso ngo atayibona akaba yarira cyangwa akiruka, nayo ikagira icyo ikora”.

Ku bw’amahiwe uyu muryango worse ntacyo wabaye kuko iyo nyamaswa imaze kurya yahise igenda.

Ubwoba bwari bwose ubwo babonaga idubu ku meza.

Inyamaswa yariye ibyari byateguriwe umwana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles