Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ihuriro rya ‘BRICS’ ryakiriye amaboko mashya mu ntumbero yo guhangana n’Uburengerazuba

Spread the love

Ihuriro ry’Ibihugu biri kwihuta mu Iterambere ry’Ubukungu rizwi nka ‘ Brazil, Russia, India, China and South Africa, ‘ BRICS’, ryakiriye ibihugu bishya by’ibinyamuryango.

Kuva ku Itariki ya 22 Kanama 2023, Johannesburg muri Afurika y’Epfo hateraniye Inama ya ‘BRICS’ yabaga ku nshuro ya 15. Iyi nama yahurije hamwe abayobozi b’Ibihugu bisanzwe bigiza BRICS barimo Cyril Ramaphosa, Perezida wa Afurika y’Epfo, Xi Jinping, Perezida w’u Bushinwa, Narendra Modi, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Vladimir Putin, Perezida w’u Burusiya ariko we yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga na Luiz Inácio Lula da Silva, Perezida wa Brazil.

Iyi nama kandi yitabiriwe n’abandi bategetsi bakuru mu bihugu naza Guverinoma zitandukanye bitewe n’ubutumire bari bahawe.

Kimwe mu ngingo nyakumuru yagarutsweho mu nama ni ukuwakira ibihugu 6 bishya nk’abanyamuryango ba BRICS.

Mu nama yabaye ku munsi wejo hashize ku itariki 24 Kanama 2023, Perezida wa Afurika y’Epfo yatabfaje ko iryo huriro ryakiriye abanyamuryango bashya (ibihugu bishya) barimo Argentine, Misiri, Iran, Ethiopie, Arabie Saoudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ariko bikaba bizatangira gukora kuva ku itariki 1 Mutarama 2024.

Kwakirwa ku ibi bihugu ni ibintu byishimiwe n’abamwe mu banyamuryango basanzwe nk’uko byagaragaye mu Ijambo abakuriye ibihugu bagiye bavuga.

Perezida Putin yagize ati ” Ndashaka gushimira abanyamuryango bashya bazatangira gukora umwaka utaha”.

” Ndatekereza y’uko abanyamuryango bacu bazakomeza gukora bagamije inyungu za BRICS mu Isi”.

Narendra Modi, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde nawe yashimiye abanyamuryango bashya ndetse avuga ko kubakira bigamije gukomeza no guha imbaraga ihuriro.

Kuva muri 2009 nibwo ihuriro rya ‘BRICS’ ryatangiye gukora bya nyabyo kuko nibwo Inama ya Mbere yabaye ihuza Abakuru b’ibyo bihugu, kuva icyo gihe iyo nama iraterana buri mwaka igahuza Abakuru b’ibihuhi ndetse n’abandi baba batumiwe. Gusa ikibazwa ubu ni ukwibaza niba izina ry’umuryango ritazahinduka kuko bamaze kwakira ibihugu bishya bigera kuri 6, kandi hari n’ibindi bihugu 40 byasabya kwinjira mu muryango.

Inama ya BRICS yabaga ku nshuro ya 25.

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin ntiyitabiriye inama I Johannesburg, we yayikurikiye ku ikoranabuhanga.

Abakuru b’ibihugu bigiza BRICS.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles