Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Imbwa ziri gukoreshwa mu kuruhura abantu ku bibuga by’indege bya Melbourne na Brisbane

Spread the love

Imbwa ziri gukoreshwa mu kuruhura abakoresha ibibuga by’indege bya Melbourne na Brisbane muri Australia kubera ubwinshi bw’abantu.

Ubuyobozi bushinzwe ubwikorezi bwo mu kirere kuri uyu wa Kane bwatabgaje ko ibibuga by’indege bya Melbourne na Brisbane bizakina abagenzi benshi kuwa Gatanu, ibintu byaherukaga kubago mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 ubwo abantu baganaga mu rugo.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Australia birimo 9 news na Australia news, biratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri, biteganyijwe ko ikibuga cy’indege cya Brisbane kizakira abagenzi 70,000 naho icya Melbourne kikakira abagenzi 114,000 ku munsi ibintu bitajyaga bibaho.

Jim Parashos ushinzwe ikibuga cy’indege cya Melbourne yavuze ko mu byumweru bibiri iki kibuga cy’indege kizakira abagenzi benshi bizatuma ahaparikwa imodoka n’aho abantu baruhukira haba hato. Uyu muyobozi avuga ko ubundi abantu benshi vakiraga ku munsi batajyaga barenga 85,000 keretse muri 2018 bakiriye abantu 126,000.

Kwiyongera kw’aba bagenzi ngo byatewe n’uko iburuhuko biri kurangira, abanyeshuri bakaba bari gusubira ku ishuri.

Stephen Becket Ushinzwe abagana ikibuga cy’indege cya Brisbane yavuze ko hazifashishwa imbwa (Therapy Dogs) ndetse n’izindi nyamaswa zibana n’abantu kugira ngo abagenzi batazagira irungu n’gahinda kubera gutegereza umwanya munini.

Imbwa zirikuruhura abantu zizifashishwa mu kurinda ubwingunge mu bagenzi.

Abagenzi ni benshi ku bibuga by’indege bya Melbourne na Brisbane.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles