Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Impanuka ya FUSO na Busi yahitanye abantu 8

Spread the love

Mu Burengerazuba bwa Uganda mu Karere ka Isingiro, impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Bus yagoganye n’ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yahitanye abantu 8 mu gihe undi umwe yakomeretse.

Mu mugoroba wa tariki 8 Nzeri ahagana Saa Moya Moya na Cumi n’itanu mu muhanda Isingiro-Mbarara imodoka zari ku muvuduko mwishi zagonganye zisiga zihitanye abantu.

Itangazo rya Polisi Ishinzwe umutekano wo mu muhanda rivuga ko iyo FUSO yavaga Isingiro ijya Mbarara yarenze umuhanda kubera umuvuduko mwinshi ikagenda ikagonga Bus yaritwaye abantu.

SP Kananura Michael, umuvugizi wa Polisi Ishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko ako kanya impanuka yahise ihitana abantu 8 bari muri FUSO mu gihe umwe wari muri Bus yakomeretse, SP kandi yavuze ko abakomeretse bajyanwe ku ivuriro ryo kuri ako gace impanuka yabereyemo mu gihe abandi bitabye Imana imirambo yabo yajyanwe ku Bitaro bya Mbarara.

Bus yibiranduye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles