Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

India: Umupolisi yakoze amahano nawe abigenderamo

Spread the love

Komiseri w’ungirije wa Polisi mu gihugu cy’ubuhinde yarashe Umugore n’umwishywa we, maze nawe arirasa mu ri Leta ya Maharashtra.

Ibi byabaye ku ya 24 Nyakanga 2023, ubwo Komiseri w’ungirije wa Polisi witwa Gaikwad yarashe umugore n’umwishywa we, nyuma nawe akirasa mu gihugu cy’ubuhinde muri Leta ya Maharashtra mu mujyi wa Pune.

Nkuko ubuyobozi bwa Polisi bwa bitangaje, uyu mu Komiseri wa Polisi yarashe umugore we, maze ubwo umwana n’umwishywa we bazaga kureba ibibaye, aba arashe n’umwishywa we.

Itangazo ryagize riti” Ahagana 03:30 z’ijoro ku wa mbere, Komiseri w’ungirije wa Polisi yamanjije kurasa Umugore we mu mutwe, nyuma yo kumvikana kw’iraswa, umwana n’umwishywa we bahise baza biruka bafungura urugi. Bakimara gufungura yahise arasa n’umwishywa we mu gituza”.

” Nyuma Gaikwad nawe yahise yirasa mu mutwe, abo bose uko ari batatu bapfiriye aho”.

Abapfuye ni Umugore w’uyu mu Polisi witwaga Moni Gaikwad w’imyaka 44, hamwe n’umwishywa w’uyu mu Polisi witwaga Deepak wari ufite imyaka 35.

Uyu mu Komiseri w’ungirije wa Polisi wari ufite imyaka 57 y’amavuko, impamvu yaba yamuteye gukora aya mahano, ntago yari yamenyekana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles