Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Inkomoka y’Ikigendajuru cyagaragaye mu kirere cya Australia bigahungabanya abaturage

Spread the love

Byamenyekanye ko ikigendajuru cyagaragaye mu kirere cya Australia mu bice bya Queensland na Melbourne, cyari Icyogajuru cy’u Buhinde bwohereje ku Kwezi aho kuba ikibuye giturutse mu isanzure nk’uko byakekwaga.

Ku munsi wejo hashize nibwo mu kirere cya Queensland na Melbourne muri Australia hagaragaye ikigendajuru cyakaga bihungabanya abaturage batangira kwandika ku mbuga nkoranyambaga ko igihugu cyatewe n’ibibuye bituruka mu isanzure cyangwa ibindi biremwa bidasanzwe.

Inzego zitandukanye zishinzwe kugenzura ikirere cya Australia zaje gusubiza abaturage ko ibyo babonye mu kirere atari ibindi nk’uko babiketse ko ahubwo ari Icyogajuru cy’u Buhinde cyiswe ‘Chandrayaan-3’ kikaba cyari kigiye ku Kwezi.

Ku munsi wo kuwa Gatanu nibwo mu gace ka Sriharikota gasanzwe kagurukirizwamo ibyogajuru gahereye mu Majyepfo y’u Buhinde, hahagurutse Icyogajuru cyiswe Chandrayaan-3 kikaba cyari cyigiye ku Kwezi nyuma y’uko mu myaka ine ishize babigerageje bigapfa.

Biteganyijwe ko icyo Cyogajuru kizagera ku Kwezi mu kwezi kwa Munani, kikazakora ubushakashatsi bitandukanye bujyanye n’imiterere y’ukwezi.

Icyogajuru cy’u Buhinde cyati kigiye ku Kwezi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles