Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Inkuru y’ubwato ‘The Bom Jesus’ bwabuze butwaye Zahabu bukongera kuboneka nyuma y’ibinyejana 5

Spread the love

Ubwato bwise ‘The Bom Jesus’ bwahagurutse ku cyambu muri Portugal ku itariki 7 Werurwe 1533 butwaye imitungo ikomeye irimo Zahabu n’andi mabuye y’agaciro ariko bukaza kuburirwa irengero bwaje kuboneka mu Butayu bwa Namibia nyuma y’imyaka hafi 500.

The Bom Jesus ni ubwato bwari bwarubatswe mu myaka y’i 1500 ku itegeko rya Manuel I, uwari Umwami w’Abami wa Portugal muri ibyo bihe.

Ubu bwato bwari bwarubatswe kugira ngo bujye buhuza Ubwami bwa Portugal na Koroni zabwo cyane cyane butwara imitungo kamere.

Kuwa Gatanu, tariki 07 Werurwe 1533, ubwato bwafashe urugendo ruhaguruka muri Portugal bwerekeje ku mugabane wa Afurika, butwaye imitungo y’ubwami ingana na Toni 40 irimo Zabahu, Diyama, amahembe y’inzovu n’ibindi.

Kuva kuri iyo tariki, ubwato bwaburiwe irengero inyanja irorogorwa , umusenyi w’inyajya uratandukanwa hashakishwa ubwo bwato, ababushakaga bageraho batekereza ko bwab bwarashimuswe na barushimusi ruharwa bo mu mazi( Pirates).

Abashakashatsi mu bisigaramatongo bakomeje kogoga inyanja cyane cyane iy’u Buhinde bagenda babona ibice bimwe na bimwe by’ubwato hasi ku nyanja, batangira gutekereza ko bwaba bwarasekuye urutare rwo mu mazi bugashwanyuka.

Mu mwaka wa 2008, nyuma y’imyaka 455 ubwato bushakishwa, itsinda ry’abashakashatsi mu bisigaramatongo ryari riyobowe na Dr Noli ryaje kubona ubu bwato mu Butayu bwa Namib muri Namibia mu gace ka Oranjemund ahacukurwaga Diyama.

Ubu bwato bwari bwarabuze mu kinyejana cya 16 bukaboneka mu kinyejana cya 21, bwabonetse bukirimo imitungo bwari butwaye irimo ibiceri bikozwe muri Zahabu, amahembe y’inzovu n’ibindi.

Imitungo yariri muri ubwo bwato yaje kujyanwa mu nzu ndangamurage ihereye Lisbon muri Portugal, mu gihe igikanka cy’ubwato cyo cyagumishijwe mu gace ka Orenjemund muri Namibia.

Ubwato The Bom Jesus bwabuze mu 1533 buboneka muri 2008 mu Butayu bwo muri Namibia.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles