Itariki ya 03 Nyakanga 2023 yaciye agahigo ko kuba ariwo munsi iso yagize ubushyuhe butigeze bubaho mu mateka kuva hatangira gufatwa ibipimo by’ubushyuhe.
Ibi byatabgajwe n’ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kurengera ibidukijje, aho cyabuze ko ku wa mbere ariwo munsi isi yashyushye kurusha indi.
Iki kigo cyatangaje ko kuri uwo munsi, impuzandego y’ubushyuhe (Average temperature)bwari mu bihugu byo hirya no hino ku Isi bwari dogere 17.01, bituma uyu munsi ukuraho agahigo kaherukaga mu 2016.
Ubushyuhe bwo hejuru bwagaragaye cyane cyane mu Majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Bushinwa, aho ubushyuhe bumaze iminsi buri hejuru ya dogere 35, ndetse no mu majyaruguru ya Afurika aho ibihugu byinshi byashyushye kuri dogere 50.