Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Iyo ubaye umwanzi we urapfa! usibye umuyobozi wa Wagner group, hamenyekanye abandi banzi ba Putin bapfuye rubi

Spread the love

Kutagira ibyo w’umvikana na Putin cyangwa se ugashaka kumurwanya mu buryo ubwo aribwo bwose uba umeze nkuhamagara urupfu. Reba urutonde rwa bamwe mu babaye abanzi ba Perezida Vladimir Putin bikarangira bavuye mu buzima.

Ku mugoroba wo ku ya 23 Kanama 2023, nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’uwari umuyobozi w’abacancuro ba wagner Yevgeny Prigozhin, aho yapfuye azize impanuka y’indege.

Gusa bitewe n’uko abanzi benshi ba perezida Vladimir Putin batamara kabiri, bikekwa ko urupfu rwa Yevgeny Prigozhin, perezida Vladimir Putin ariwe waba arwihishe inyuma.

Usibye Yevgeny Prigozhin wari umwanzi wa Putin akitaba imana vuba aha. Dore abandi bantu bagiye baba abanzi ba Putin ariko bikarangira bapfuye.

Anna Politkovskaya

Anna Politkovskaya yari umunyamakuru, umwanditsi w’ibitabo ndetse azwiho kuvuga arengera uburenganzira bwa muntu mu igihugu cy’Uburusiya.

Uyu mugore waruzwiho kunenga cyane ibikorwa bya Vladimir Putin, mu mwaka wa 2006, yaje gupfa arasiwe muri esanseri ( Elevator) yo mu nyubako yabagamo mu mujyi wa Moscow.

Abagabo bagera kuri batanu nibo bashinjijwe kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera Anna. Abishe Anna bari bishyuwe akayabo ariko nanubu ntiharamenyekana uwari wabishyuye.

Gusa Putin yahakanye uruhare urwo arirwo rwose ku rupfu rw’uyu mugore.

Alexander Litvinenko

Uyu mugabo Alexander yari umutasi w’igihugu cy’Uburusiya. Nyuma yuko Anna Politkovskaya yitabye imana, uyu mugabo yashinjije Putin kuba ariwe wahitanye uyu mugore.

Nyuma y’ibyumweru bibiri ashinjije Putin kwica Anna Politkovskaya, uyu mugabo yapfiriye mu mujyi wa Landon ho mu Bwongereza aho yapfuye kubera icyayi kirimo uburozi yari yanyweye.

Nyuma y’urupfu rwa Alexander, urukiko rw’iburayi rurengera uburenganzira bwa muntu, rwaje kuvumbura ko igihugu cy’Uburusiya cyari inyuma y’urupfu rwa Alexander Litvinenko, aho cyakoranye n’uwitwa Andrey Lugovoy na Dmitry kovtun ngo bice Alexander Litvinenko.

Nyuma y’urupfu rwa Alexander Litvinenko Putin yagize icyo aruvugaho Aho yagize ati ” Ikibabaje ni uko bwana Litvinenko atari lazaro”.

Sergei Magnitisky

Uyu mugabo yari Umunyamategeko ndetse n’umujyanama mu bijyanye n’imisoro. Sergei nawe yari azwiho kunenga Putin cyane.

Uyu mugabo yapfiriye muri gereza ya Matrosskaya tishina yo mu gihugu cy’Uburusiya mu mujyi wa Moscow nyuma yo gukubitwa ndetse no kwangirwa kubona ubuvuzi.

Putin icyo gihe akaba yaratangaje ko Sergei Magnitisky yishwe n’umutima.

Boris Nemstov

Boris Nemstov yari umurusiya w’umuhanga m’ubugenjye ndetse yaharaniraga impindura matware mu gihugu cy’Uburusiya.

Uyu mugabo utararipfanaga iyo byageraga ku bikorwa bya Putin bitumvikanaga, yapfuye mu mwaka wa 2015 nyuma y’amagambo anenga Putin yari amaze gutangaza.

Uyu mugabo yapfuye yishwe n’amasasu ane ubwo yari avuye muri resitora ( Restaurant) yo mu mujyi wa Moscow mu gihugu cy’Uburusiya.

Denis voronenkov

Denis yahoze ari umwe mu bagize Leta y’Uburusiya. Ahagana mu mwaka wa 2016 yatangiye kujya yumvikana agereranya amategeko n’imirongo ya Leta y’Uburusiya n’ayabanazi bo m’Ubudage.

Denis Voronenkov yakunze kujya avuga ko Putin ashaka kuzamwica, bitewe n’uko yagiye akunda guterwa ubwoba n’abantu batandukanye. Muri Werurwe umwaka wa 2017 uyu mugabo yarashwe inshuro eshatu mu mutwe no mu ijosi, ubwo yari avuye muri Hoteli mu mujyi wa kyiv ho muri Ukraine.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles