Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Johannesburg: Iturika rya Gas ryakomerekeje abatari bake

Spread the love

Johannesburg, Mu murwa mukuru w’Ubucuruzi wa Afurika y’Epfo Iturika rya Gas ryakomerekeje abantu 41.

Ku munsi wejo hashize, tariki 19 Nyakanga, mu mujyi rwa gati Johannesburg burg habereye Iturika ridasanzwe rya Gas ryangiza umuhanda ndetse rinakomeretsa abatari bake.

BBC dukesha inkuru itangaza ko inzego z’ibutabazi na Polisi i Johannesburg zatangaje ko hakekwa ko haba jaraturitse imiyobora itwara gas inyura munsi y’ubutaka ( gas pipes), guturika kwayo kugatuma umuhanda usanduka, imodoka zikangongana hagakonetekeramo abantu 41 barimo 2 bakomeretse bikabije.

Ubuyobozi bwa Sosiyete ya Egoli isanzwe icuruza gas butangaza ko bwo nta kibazo cy’imiyoboro ya gas bwagize kuko abaturage bakibona gas nk’uko bisanzwe.

Mu itangazo Egoli Company igira iti ” Imiyobora itwara gas yacu igaragaza ko nta guturika yagize. Abakiriya bacu muri ako gace barigukomeza kubona gas nk’uko bisanzwe”.

Polisi ya Johannesburg mu itangazo yasohoye ivuga ko ikomeza gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye guturika kwa gas yakomerekeje abantu 41.

Umuhanda wasandutse.

Inzego zitandukanye zari ahabereye Iturika.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles