Tuesday, October 22, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Kaminuza y’u Rwanda yatangiye guha Mudasobwa abanyeshuri bayo nyuma y’imyaka 3

Spread the love

Kaminuza y’u Rwanda, UR, yatangiye guha Mudasobwa abanyeshuri bayigamo nyuma y’imyaka 3 iyo gahunda ihagaze bitewe n’impamvu zirimo itangwa rya Mudasobwa zitanyuze abanyeshuri.

Ku munsi wejo hashize tariki 15 Nzeri 2023, mu cyuma cy’inama y’ubutegetsi kuri Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda, BRD, habereye umuhango wo gufungura gahunda yo gutanga Mudasobwa ku banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyarugenge.

Kaminuza y’u Rwanda,ibinyujujije ku rukuta rwayo rwa X/Twitter yatangaje ko ku itangiriro hatoranyijwe abanyeshuri 11 biga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyarugenge bahabwa Mudasobwa, UR ikomeza uvuga ko iyi gahunda izakomereza mu mashami yose, Campuses, harimo n’abiga mu Mashuri Makuru y’ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic, aho bizatangira mbere y’itariki 25 Nzeri, bikazamara hagati y’iminsi 45.

Dusengimana Sylvie, umuyobozi w’ungurije w’abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyarugenge yavuze ko banyuzwe mu mitima yabo ndetse bashimira Leta y’u Rwanda kuba ibahaye Mudasobwa kuko abanyeshuri nta bushobozi buhagije bafite bwo kuzigurira ahubwo bakoreshaga telephone.

“Imitima yacu iranyuzwe. Turashimira Guverinoma y’u Rwanda ku bugwaneza bwayo. Ntitwari dufite ubushobozi bw’amafaranga bwo kwigurira Mudasobwa, twakoreshaga Telefone ahubwo. Ubu dufite Mudasobwa zacu zifite ubushobozi bwogukora.”

Rurangwa Wilson umuyobozi muri BRD yagiriye inama abanyeshuri gufata neza Mudasobwa bahawe kuko izo bahanwe mu myaka ibiti ishize zitari zimeza neza.

Rurangwa Wilson yagize ati ” Mwibuke ko muzajya muba mutwaye ikintu cy’agaciro k’amafaranga ibihumbi 500 iya macye. Rero mwitonde mutazazitakaza”.

Uyu muyobozi yibukije abanyeshuri ko uyu mwenda bazawishyura.

Uyu muhango wabereye mu cyumba cy’inama cya Banki Itsura Amajyambere.

Haherewe ku banyeshuri 11 bahiswemo biga muri Camus ya Nyarugenge.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles