Abakoresha udukingirizo mu gihugu cya Kenya bakomeje kuvuga ko ibura ry’udukingurizo bahabwaga ku bintu rikomeje kubakoma mu nkokora mu gutuma babona Ibyishimo biva mu mibona mpuzabitsina.
Mu bihe byashize mu gihugu cya Kenya ni ibintu bisanzwe bimenyerewe ko abaturage bahabwa udukingirizo tw’ubuntu by’umwihariko utw’abagabo,utu dukingirizo tuba turi ahantu hatandukanye harimo kwa muganga, ahatangirwa ibikoresho by’isuku cyangwa se Site za bugenewe.
Muri iyi minsi bisa nk’ibyahindutse kuko ahatangirwaga utwo dukingirizo ubu tutakihaba, ibintu abaturage bavuga ko bizabakururira kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo HIV/AIDS, imitezi , mburugu n’izindi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gukumira ibyorezo muri Kenya, Dr Ruth Laibon yavuze ko nubwo bimeze gutyo abaturage bashobora kuyoboka amaduka kuko udukingirizo tugurishwa two duhari, avuga ko impamvu udukingirizo twabuze ari uko abaterankunga bagabanutse.
Ati “Ariko haracyari amaduka acuruza udukingirizo, mu gihugu hari udukingirizo duhagije imbogamizi ahubwo ni igabanuka ry’utwatangirwaga ubuntu.”
Leta ya Kenya ivuga ko hakenewe udukingirizo turenga Miliyoni 400, mu gihe Leta yabonye udukingirizo Miliyoni 150.
Udukingirizo tw’ubuntu dukomeje kubura muri Kenya.