Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Kenya: Impanuka y’indege yahitanye abantu 8

Spread the love

Impanuka y’indege ya Gisirikare muri Kenya yahitanye abantu 8 hafi y’umupaka wa Somalia.

Inzego z’igisirakare muri Kenya zatangaje ko ku munsi wejo hashize tariki 19 Nzeri 2023, mu gace ka Lamu hafi n’igihugu cya Somalia habereye impanuka y’indege ya Gisirikare yaririmo abantu 8 bose bahita bitaba Imana.

Amakuru dukesha ikinyamakuru African news na Al Jazeera aravuga ko itangazo ry’igisirakare cya Kenya tuvuga ko iyo ndege yakoze impanuka ubwo yari mu bikorwa byo gucunga umutekano muri ako gace, gusa icyateye impanuka kikaba kitaramenyekana.

Igihugu cya Kenya kuva muri 2011 cyatangiye ibikorwa byo gucunga umutekano mu duce twegereye Somalia mu rwego rwo kwirinda no guhashya ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shahab wazengereje Somalia ndetse n’ibindi bice byo mu Ihembe rya Afurika.

Indege z’igisirakare cya Kenya zaramutse zishaka imirambo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles