Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Kenya: Leta igiye guhindura ishyamba urwibutso nyuma y’uko ryapfiriyemo abakirisitu barenga 240

Spread the love

Leta ya Kenya, binyuze muri Minisiteri w’Umutekano, yatangaje ko ishyamba rya Shakahola ryaguyemo abakirisitu benshi bishwe n’inzara rigiye guhindurwa urwibutso mu guha icyubahiro abariguyemo.

Mu gihugu cya Kenya amezi abaye abiri , ibikorwa byo gushakisha abantu baguye mu ishyamba rya Shakahola aho bivugwa ko bishwe n’Inzara nyuma y’uko Pasiteri Paul Mackenzie yari yarabagiriye inama yo kujya biyiriza.Kuri ubu imibiri 240 imaze kuboneka.

Minisitiri w’Umutekano muri Kenya, Kithure Kindiki, yavuze ko iri shyamba rigiye kugirwa urwibutso, kugira ngo amateka n ‘upfu rw’abantu bangana gutyo, atazibagirana.

Minisiteri Kindiki yavuze ko Leta izakora ibishoboka byose Pasiteri Mackenzie n’abo bafatanyije mu gushaka abo baturage kugeza ubwo bishwe n’inzara, bagahanirwa ibyo byaha.

Bivugwa ko Mackenzie yari yarahashyize abarinzi ku buryo uwahinjiraga agiye kwiyiriza atahasohokaga, kugeza apfuye yishwe n’inzara.

Amakuru avuga ko Pasiteri Paul Mackenzie yari yaravuze ko abana n’abagore aribo bazabanza gupfa bagashira biyirije, abagabo bagakurikiraho naho we akazapfa nyuma akabasanga mu ijuru.

Ishyamba rya Shakahola rimaze kubonekamo imibiri 240

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles