Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Kim Kardashian atewe ubwoba n’umukunzi mushya wa Kanye west

Spread the love

Umunyamideli Kim Kardashian wahoze ari Umugore wa Kanye west atewe ubwoba no kubona umukunzi mushya wa Kanye west arikwita kuri uyu mugabo neza kurusha uko we yabikoraga.

Mu mwaka wa 2012, nibwo umuraperi w’umunya-Amerika Kanye west cyangwa se Ye yatangiye gukundana n’umunyamideli Kim Kardashian nyuma yigihe kinini aba bombo bari bamaze baziranye.

Ku ya 24 Gicurasi umwaka wa 2014 nibwo Kanye west hamwe na Kim Kardashian bakoze ubukwe, nyuma y’ukwezi kumw gusa Kanye west asabye Kim Kardashian ko yazamubere Umugore.

Hashize imyaka umunani babana, Kim Kardashian na Kanye west baje guhana gatanya, ndetse icyo gihe bari bamaze kubyarana abana bane.

Nyuma ya gatanya Kanye west yabonye undi mukunzi mushya Bianca Censori, ndetse Kanye akaba yaratangaje ko yenda gukora ubukwe n’uyu mukobwa w’imyaka 28.

Amakuru dukesha The Mirror, nuko Kim Kardashian atewe ubwoba nuko inshingano za munaniye zo kwita kuri Kanye, Bianca agiye kuzuzuza ndetse anabangamiwe no kujya yumva inshuti z’uwahoze ari umugabo we, zizajya zivuga ngo ” Bianca nicyo kintu cyiza mu bibaho byose kibereye Kanye west.

Nyuma yuko Kim Kardashian atandukanye na Kanye west byagiye bivugwako uyu mugore yagiye yifuza ko yasubirana na Kanye west nubwo bitakunze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles