Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Kiyovu yabambiwe i Golgotha ijugunyira APR FC igikombe

Spread the love

Kiyovu Sports yatereye inyoni amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona nyuma yo yatsindirwa na Sunrise FC kuri Stade Golgotha igitego 1-0, mu gihe APR FC yo yanyagiraga Rwamagana City ibitego 4-1, ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.

Yari imikino y’umunsi wa 29 ya shampiyona y’u Rwanda.

Umukino Kiyovu Sports yari yakiriwemo na Sunrise FC kuri Stade Golgotha watangiye Kiyovu isatira bikomeye n’ubwo igice cya mbere cyarangiye bikiri 0-0.

Sunrise FC yafunguye amazamu ku munota wa 68 w’umukino ibifashijwemo n’Umugande Yafesi Mubiru wari winjiye mu kibuga asimbura mugenzi we Wanji Pius.

Nyuma y’iminota ibiri Kiyovu Sports yabonye amahirwe ya Penaliti yashoboraga kuyifasha kwishyura iki gitego, gusa Umugande Erissa Ssekisambu ayitera hejuru y’izamu.

Iminota ya nyuma y’umukino yaranzwe no gukinira ku gitutu ku ruhande rwa Kiyovu Sports yashakaga kwishyura; gusa iminota 90 y’umukino ndetse n’inyongera birangira biyinaniye.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Kiyovu Sports itakaza umwanya wa mbere mu gihe habura umukino umwe shampiyona ikarangira.

Iyi y’Urucaca kuri ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 60 inganya na APR FC yafashe umwanya wa mbere nyuma y’uko APR inyagiye Rwamagana City ibitego 4-1.

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Rutahizamu Nshuti Innocent watsinzemo 3 [hat-trick] ndetse na Mugisha Gilbert, mu gihe kimwe rukumbi cya Rwamagana cyatsinzwe na Lisombo Cedric.

APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 60 n’ibitego 25 izigamye aho irusha Kiyovu Sports ibitego 10, mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego 2-0, byatsinzwe na Essomba Willy Onana Leandre.

Abayovu bose bari bashenguwe n’agahinda

Kiyovu nta cyo itakoze ariko birayangira

APR ibifashijwemo na Nshuti Innocent yanyagiye Rwamagana City 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles