Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

‘Ku-Block’ umuntu kuri Twitter bigiye kuvaho

Spread the love

Elon Musk usigaye ari Nyiri rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter yatangaje ko gukumira umuntu kugukurikira cyangwa kureba ibyo wanditse ibizwi nka ‘Block’ bigiye kuvaho.

Ku munsi wejo hashize ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023, Elon musk nyiri rubuga nooranyambaga rwa Twitter/X yanditse ubutumwa kuri Konti ye avuga ko uburyo bwo gukumira umuntu kugukurikira cyangwa ngo arebe ibyo wanditse ibizwi nka ‘Block’bigiye kuvaho burundu ahubwo hagasigara uburyo bwo kuba wakumira umuntu ku kwandikira ubutumwa ibizwi nka ‘Direct Message/DM’.

Ni ibintu bitishimiwe n’abantu bamwe na bamwe baloresha uru rubuga kuko bavuga ko bigiye gutuma batabasha guhagarika kubona ibintu by’abantu basebanya cyangwa bakwirakwiza urwango.

Kuva Elon Musk yagura Twitter yagiye azana impinduka zitandukanye zirimo kwambura abantu ‘blue tick’, kwirukana abakozi bayikoreraga n’ibindi.

Urubuga rwa Twitter rwahinduriwe izina n’ikirango kuko ubu rwitwa X n’ikirango kikaba X.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles