Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ku nshuro ya kabiri ku Isi umuntu yashyizwemo umutima w’ingurube

Spread the love

Lawrence Faucette umugabo w’imyaka 58 y’amavuko wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye umuntu wa Kabiri ku Isi ushyizwemo umutima w’ingurube.

Ku munsi wejo kuwa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, Kaminuza ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko binyuze mu ishuri ry’Ubuvuzo bwayo yabashije gutera umutima w’ingurube mu mugabo warumaranye igihe indwara y’ikibazo cyo kudatembera kw’amaraso neza mu mubiri.

Ni igikorwa cyabaye kuwa Gatatu, tariki 20 Nzeri 2023, kibera mu bitaro bya Kaminuza ya Maryland gikorwa n’inzobere z’abaganga zari zaranagikoze Ku nshuro ya mbere muri 2022.

Bwana Lawrence Faucette wahoze mu Gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere yo kubagwa yari yambwiye abaganga ko ikizere cye gisigaye ku kuba yashyirwamo umutima w’ingurube gusa, nk’uko BBC ibitangaza.

Kaminuza ya Maryland yatangaje ko ubu uyu murwayi amaze neza ndetse yatangiye kuvuga akaba anahumeka bitabaye ngombwa ko hitabazwa izindi mbaraga.

Lawrence Faucette yabaye umuntu wa Kabiri ku Isi ushyizwemo umutima w’ingurube nyuma y’uko muri Mutarama 2022 , David Bennet w’imyaka 57 na we wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye umuntu wa mbere ku Isi utewemo umutima wakuwe mu ngurube ariko ku bw’amahirwe make akaza gupfa nyuma y’amezi 2.

Lawrence Faucette arikumwe n’umugore nyuma yo guterwamo umutima w’ingurube.

Itsinda ry’abaganga n’iryo ryatumye iyo ‘Operation’ igenda neza.

Umutima w’ingurube watewe muri Lawrence Faucette.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles