Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ku nshuro ya mbere U Buhinde bwohereje Icyogajuru ku Zuba

Spread the love

bwa mbere mu mateka igihugu cy’u Buhinde cyohereje Icyogajuru ku Zuba cyiswe Aditya-L1, nyuma y’iminsi mike Bwohereje ikindi ku Kwezi.

U Buhinde bukataje mu bushakashatsi bw’Isanzure buukomeje koherereza ibyogajuru mu Isanzure bigamije kumenya imiterere n’imikorere y’isanzure.

Amakuru dukesha ikinyamakuru BBC aravuga ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Nzeri 2023, ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri n’iminota 20 za mu gitondo ku isaha Ngengamasaha ya GMT, mu gace kitwa Sriharikota, U Buhinde bwohereje Icyogajuru ku Zuba cyiswe Aditya-L1.

Aditya-L1, ni Icyogajuru cy’u Buhinde kigiye gukora uregendo rungana na Kilometero Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu mu gihe kingana n’amezi 4.

Abantu ibihumbi bari bateranyiye mu mbuga y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubushashatsi bw’Ikirere bareba uko uwo mushinga wo kugurutsa Icyogajuru uri kugenda, nyuma y’igihe kingana n’isaha imwe n’iminota 4 icyo Icyogajuru kigurutswa nibwo byemejwe ko umushinga ukunze wo kujya ku Zuba.

U Buhinde bwohereje Icyogajuru Aditya-L1 ku Zuba.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles