Wednesday, December 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Leta ya Australia yasabye imbabazi abanya-Israel

Spread the love

Meya wa Leta na New South Wales muri Australia yasabye imbabazi Umuryango mugari w’Abanya-Israel batuye muri iyo Leta kubera kubima umwanya wo kwerekana ko bashyigikiye igihugu cyabo.

Abanya-Israel batuye muri Leta ya New South Wales by’umwihariko mu Mujyi wa Sydney bateguye igikorwa cyo guhurira hamwe imbere y’inzu y’imyidagaduro ya Sydney Opera House bakahakora igisa nk’imyigaragambyo yo mu mahoro yo kwerekana ko bari inyuma igihugu cyabo muri ibi bihe gihanganye n’abarwanyi ba Hamas.

Iki gikorwa aba baturage bari bateguye nticyaje kugenda neza kuko umuturage waje witwaje ibendera rya Israel yatawe muri yombi na Polisi gusa nyuma aza gufungurwa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru 9 news aravuga ko Meya wa Leta ya New South Wales, Chris Minns, yasabye imbabazi Umuryango mugari w’Abanya-Israel batuye aho kuko natabashije kubaha umwanya imbere ya Sydney Opera House.

Meya Chris avuga ko nk’igihugu bagombaga guha umwanya abo baturage ariko ko bitagenze neza nk’uko babyifushe kuko byari guteza amakimbirane hagati ya Abanya-Palestina n’Abanya-Israel.

Umuyobozi wa Leta ya New South Wales, Chris Minns yasabye imbabazi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles