Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Leta ya Uganda yasinyanye amasezerano na SUMMA yo kubaka igisa nka BK Arena

Spread the love

Leta ya Uganda yasinyanye amasezerano na Sosiyete y’Abanya-Turkey, SUMMA, yo kubaka igisa nka BK Arena yubatswe nabo i Kigali mu Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Uganda binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabyo byashyizeho itangazo rigenewe abanyamakuru (Press Release), iryo tangazo rikubiyemo byinshi ku nama yahurije hamwe abayobozi bakuru ba Uganda bari bayobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ari kumwe na Madamu we akaba na Minisitiri w’Uburezi na Siporo,Janet Museveni, ndetse n’umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Siporo, Peter Ogwang ndetse n’intumwa zari zihagarariye Sosiyete y’Ubwubatsi ya Summa Construction Company.

Muri iryo tangazo, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bya Uganda bivuga ko ibiganiro ku mpande zombi byemeje umushinga wo kubaka icyanya cy’igari cy’imikino n’imyidaguro kizubakwa Lugogo muri Kampala.

Icyo cyanya kinini biteganyijwe ko kizubakwamo inzu n’inini y’imyidagaduro n’imikino (Indoor Arena), iyo Arena izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 15,000 bicaye.

Aho Lugogo kandi hazubakwa ibibuga bito bya Siporo bifunze bifite ubushobozi bwo kwakira abafana 3000, Ubwogero cyangwa Pisine 8 umunani, n’ibindi bibuga bikoreshwa mu mikino itandukanye.

Muri iryo tangazo kandi Perezidanse ya Uganda, ivuga ko Lugogo hazubakwa amacumbi afite ubushobozi bwakira abakinnyi 60, n’ibindi byumba 120, amaguriro ndetse na Jimu zo gukoreramo imyitozo ngororamubiri.

Kubaka ibyo bikorwa byose bikubiye mu mushinga wa Leta ya Uganda wo kubaka ibikorwa bya Siporo  n’imyidaguro bijyanye n’igihe, bakaba barahisemo kubyubaka Lugogo nk’uko hasanzwe hari ibyo bikorwa.

Iyi Sosiyete ya SUMMA ni nayo yubatse inzu ya BK Arena i Kigali iberamo ibikorwa by’imikino n’imyidaguro, yubatse Dakar Arena muri Senegal ndetse iri kubaka na Sitade Amahoro.

Itangazo rya Perezidansi ya Uganda.

Inama yarimo abayobozi ba Sosiyete ya SUMMA.

Inzu ya BK Arena yubatswe i Kigali ni imwe mu nziza z’imyidagaduro n’imikino.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles