Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Lionel Messi na Inter Miami bategerejwe muri Australia

Spread the love

Ikipe ya Inter Miami ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lionel Messi akaba ayibereye kapiteni itegerejwe muri Australia mu biruhuko na Pre-season nta gihindutse.

Ikipe ya Inter Miami ikomeje kwigarurira imitima y’abakunda umupira w’amaguru by’umwihariko abafana ba Lionel Messi kuva yayerekezamo mu mpeshyi ya 2023 avuye muri Paris Saint-Germain.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Sydney Morning Herald aravuga ko abantu bafite izina rikomeye muri Australia bashaka kuzasaba David Beckham uyobora Inter Miami ko iyi kipe ye yazaza muri icyo gihugu igihe umwaka w’imikino waba urangiye cyangwa igihe iyi kipe yaba iri kwitegura umwaka w’imikino uza ( Pre-season).

Sydney morning Herald ikomeza itangaza ko bikunze iyi kipe ya Inter Miami na Lionel Messi bazaza mu mujyi wa Melbourne na Perth.

Gusa nubwo abenshi bifuza ko Inter Miami yazaza muri Australia Hari ababiha amahirwe make mu gihe iyi kipe yazagera mu mikino ya Kamparamaka ya shampiyona ( MLS Playoffs) izaba mu kwa Cumi, kuko byatuma iyi kipe igira imikino myinshi.

Kizigenza Lionel Messi kuva yagera muri Inter Miami amaze kuyikinira Imikino 11 atsindamo ibitego 11 ndetse ayufahska gutwara Igikombe cya League Cup igera no ku mukino wa nyuma w’ikindi gikombe.

Lionel Messi wamaze gutwara Igikombe cya mbere muri Inter Miami.

Abakinnyi ba Inter Miami bikunze bazaza muri Australia mu biruhuko na Pre-season.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles