Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Manchester United bidasubirwaho yabonye itike yo kuzakina UEFA Champions League nyuma yo kunyagira Chelsea

Spread the love

Manchester United bidasubirwaho yabonye itike yo kuzakina imikino ya UEFA Champions League nyuma yo gutsinda Chelsea irembye ibitego 3-0 kuri Stade Old Trafford mu mukino w’umunsi wa 37 wa Shampiyona y’u Bwongereza.

Kuva umukino watangira abakinnyi ba Frank Lampard uri gutoza iminsi ye ya nyuma muri Chelsea, bihariye umupira karahava ariko igitekerezo cyo kurema uburyo bukomeye banabyaza igitego ntibakibazwe.

Manchester United yari inyotewe no kurara ibonye itike bidasubirwaho, yaje kubona igitego nyuma y’umupira mwiza Christian Eriksen yari ahaye Umunya-Brazil Carlos Casemiro maze agafungura amazamu ku munota wa 6 gusa w’umukino.

N’ubwo Anthony Santos yaje kugira ikibazo cy’imvune ku munota wa 29 ndetse agasimburwa na Marcus Rashford, Manchester United yongeye guhindukiza umuzamu Arrizabalaga, nyuma y’umupira Jadon Sancho yari ahaye Umufaransa Anthony Martial ku kazi gakomeye kari gakozwe na Casemiro, maze atsinda igitego gishimangira intsinzi.

Nyuma y’uko igice cya mbere cyarangiye bikiri 2-0, mu gice cya kabiri Frank Lampard yinjije mu kibuga João Félix na Christian Pulisic basimbura Kai Havertz na Mykhaylo Mudryk, bituma iyi kipe irushaho kwiharira umupira kuko kugeza ku munota wa 70 iyi kipe yari yihariye umupira ku cyigero cya 64%.

Ku munota wa 73, Umunya-Portugal, Bruno Fernandes yatsinze igitego cya 3 kuri penaliti, nyuma gato y’uko Marcus Rashford aterekamo icya 4, kikaba n’igitego cye cya 30 muri uyu mwaka w’imikino, ibintu byari biherutse gukorwa na Robin Van Persie mu mwaka w’imikino wa 2012/2013.

Hashize iminota 11, João Félix yaje kubonera Chelsea igitego cy’impozamarira ku munota wa 89, nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Hakim Ziyech wari winjiye mu kibuga asimbuye Noni Madueke.

Umukino warangiye ari ibitego 4-1, bituma Manchester United ikatisha itike bidasubirwaho aho iri ku mwanya wa 3 n’amanota 72 naho Chelsea iguma ku mwanya wa 12 n’amanota 43 mu gihe habura umukino umwe gusa ngo Shampiyona isozwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles