Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

MD28: Rayon Sports yatengushye abafana bayo APR iyicaho, Kiyovu Sports ikura amanota i Musanze

Spread the love

Kiyovu Sports yari iherekejwe na bus 12 yakuye amanota y’ingume kuri Musanze FC, Rayon Sports itenguha abafana itsindwa na Gorilla ibitego 3-1 bituma APR FC iyicaho nyuma yo gutsinda Espoir FC ibitego 2-1 mu mikino y’uminsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Umukino wa mbere kuri iki Cyumweru wabereye kuri Stade Ubworoherane aho ikipe ya Musanze yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino wari wavuzweho amagambo menshi atega iminsi ikipe ya Kiyovu.

Umukino waje kugenda neza kuko Kiyovu Sports byarangiye itahanye amanota atatu bigoranye nyuma yo gutsinda Musanze igitego 1-0 cyatsinzwe na n’Umurundi Nshimirimana Ismael [Pitchou].

Undi mukino wahuje Rayon Sports na Gorilla FC kuri Stade Régional y’i Muhanga maze birangira iyi kipe itakaje amanota atatu y’umunsi ari nako itakaza umwanya wa 2 nyuma yo gutsindwa ibitego 3-1.

Byari ibitego bibiri bya Iradukunda Simeon na’icya Twizerimana Onesime, mu gihe kimwe rukumbi cya Rayon cyatsinzwe na Musa Esenu.

Ku rundi ruhande, kuri Stade Régional y’i Bugesera APR FC yihanizaga Espoir FC yamaze kumanuka iyitsinda ibitego 2-1. APR FC yatsindiwe na Bizimana Yannick na Kwitonda Alain [Bacca], mu gihe Espoir FC yatsindiwe na Joseph Janjali.

Ibi byatumye urutonde rwa Shampiyona runyeganyega kuko APR yahise yisubiza umwanya wa 2 n’amanota 57, Rayon Sports igumana amanota 55 ku mwanya wa 3 mu gihe Kiyovu Sports ikomeje kuziyobora n’amanota 60 mu gihe hasigaye imikino 2 gusa ngo igikombe kibone nyiracyo.

Kiyovu Sports yicaye ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 60

Kiyovu yakuye amanota y’ingume kuri Musanze FC

Rayon Sports yatengushye abafana bayo

Abafana ba APR bishimiye kwisubiza umwanya wa 2

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles