Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Melbourne: Umunyabyaha kabombo yarasiwe ku karubanda

Spread the love

Muri Australia, Leta ya Victoria mu mujyi wa Melbourne, umugabo washinjwaga kuba umwe mu bayobozi b’agatsiko k’amabandi yazengereje abaturage yarasiwe mu mujyi rwagati.

Uku kurasa kwabaye ku munsi wejo hashize , ahagana Saa 11:40, ubwo umugabo wari umaze igihe ashakishwa, inzego z’umutekano zamubonaga mu gace ka Almeida.

Amakuru dukesha ikinyamakuru 9 news, aravuga ko Umuyobozi wa Polisi ushinzwe kurwanya ibyaha, DS Geri Porter yemeje iby’ayo makuru.

DS Porter yambwiye 9news ko uwo mugabo yahagaritswe n’inzego z’umutekano, akanga hugaharara kandi yakekwagwaho kuba umwe mu banyabyaha bakomeye. Polisi yamurashe amasasu, aza gupfira mu muhanda ajyanwa kwa muganga.

Inzego z’umutekano zari ahabereye kurasa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles