Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Meteo Rwanda yaburiye uturere 6 dushobora kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga ukomeye

Spread the love

Ikigo cy’Ubumenyi bw’ikirere n’Iteganyagihe (Meteo Rwanda)cyaburiye uturere twa Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi, na Nyamasheke ko dushobora guhura n’umuyaga ukabije ugendera hagati ya metero 8 na 10 mu isegonda muri uku kwezi kwa Kamena.

Muri uku kwezi kwa Kamena bitaganyijwe ko umuyaga ugendera ku muvuduko uri hagati ya 6 na 8 m /s utegerejwe mu bice byinshi bya Nyagatare, Gatsibo, na Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Burera na Musanze, mu Burengerazuba muri Nyabihu na Ngororero. Ndetse no mu bindi nice harimo Kirehe Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi, nk’uko imibare ya Meteo Rwanda ibiteganya.

Muri Kamena, biteganijwe ko hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 0 na 120. Umubare munini w’imvura uri hagati ya milimetero 80 na 120, ukaba iteganijwe mu bice byo mu majyaruguru y’uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze, na Burera, ndetse no hejuru y’ibirunga na parike ya Gishwati.

Biteganijwe ko imvura iri hagati ya milimetero 40 na 80 mu bice byinshi by’uturere twa Nyamasheke na Rutsiro, ahasigaye mu turere twa Rubavu, Nyabihu, mu burasirazuba bw’akarere ka Rusizi, mu burengerazuba bwa Ngororero, Uturere twa Nyuguru na Nyamagabe, ndetse no mu majyaruguru ya Burera.

Meteo Rwanda ivuga ko biteganijwe ko imvura itageze kuri mm 10 izagwa mu Ntara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali no mu bice byinshi by’Intara y’Amajyepfo. 

Iteganyagihe ryerekana ko ikigereranyo cy’ubushyuhe ntarengwa giteganyijwe kuba hagati ya 18 ° C na 30 ° C.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles