Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

MININFRA yasobanuye ingamba zihari zo guhangana n’ikibazo cy’impanuka

Spread the love

Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda , Dr Nsabimana Ernest, yatangarije Inteko Rusange ya Sena ko hakenewe amafaranga agera kuri Miliyari 102 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo hashyirweho ibyuma byatangira imidoka ku nkengero z’imihanda ikunda kuberaho impanuka mu gihugu.

Muri iyi minsi ya vuba hamaze igihe humvikana ikibazo cy’impanuka zikomeje guhitana no gukomeretsa ubuzima bwa benshi.

Ku munsi wejo hashize, tariki 25 Nyakanga 2023. Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr Nsabimana Ernest, yitabye Inteko rusange ya Sena ngo asobanure ingba zihari zo kubanya ko guhangana n’impanuka, Dore ko iki kibazo kimaze gusa nkaho gitafa intera nk’uko bigaragara ko impanuka zo mu mihanda zihariye 6.41 % by’imfu zo mu Rwanda, abahitanywa n’impanuka babaye 675 muri 2022 bavuye kuri 655 muri 2021.

Minisitiri Dr Nsabimana Ernest yabwiye abasenateri ko Leta ifite gahunda yo gushyira iminzani ihishe mu mihanda inyuranye ku girango hapimwe uburemere bw’ibinyabiziga, Kongerq ibyapa bikava ku byapa 4185 bikagera ku byapa 10 464. Amakuru dukesha RBA, avuga ko Minisitiri Dr Nsabimana Ernest yabwiye Abasenateri ko Leta izakomeza gusazura amarangi yo mu mihanda, kabiri mu mwaka umwe mu Mujyi wa Kigali ndetse na rimwe mu myaka ibiri mu Ntara.

Ku cy’imikorere y’amagaragaje byagaragaye ko adafite umurongo uhamye ndetse n’ubumenyi bw’abayakoramo budahagije, yavuze ko Leta iri gukorana n’abafite ubumenyi buhagije muri byo bo mu bihugu byateye imbere kugira ngo bafatanye kugira amagaraje ari ku rwego rwiza mu gihugu.

Ku cy’abatwara amagare badafite ubumenyi bw’ibanze ku mategeko y’umuhanda, yavuze ko mu mushinga w’itegeko ugendanye n’imikoreshereze y’umuhanda hazagaragaramo ibizatuma abatwara amagare bagomba kuba bafite ubumenyi bw’ibanze ku mategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo.

Impanuka zituma ikigo Special Grant Fund gitakaza amafaranga arenga Miliyari imwe na miliyoni magana atanu agendera mu ndishyi z’impanuka ziterwa n’ibinyabiziga bitagira ubwishingizi.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest asobanurira Abasenateri ingamba Leta ifite mu kugabanya impanuka.

Bamwe mu Basenateri bari bitabiriye Inteko rusange ya Sena.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles