Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Minisiteri w’Intebe wa Australia yababajwe n’urupfu rwa Padiri Bob Maguire

Spread the love

Padiri Bob Maguire, wari uwihaye Imana mu idini rya Kiliziya Gatorika yitabye Imana ku myaka 88 y’amavuko.

Bob Maguire wakundwaga na benshi muri Australia yaraye yitabye Imana aguye mu bitaro bya Cabrini Hospital biherereye i Malvern nk’uko umuryango we wabyemeje. Umuryango we wavuze ko nubwo Padiri Bob yagaragaaafa intege nke mu buzima yagiye akomeza kwitanga mu bikorwa bye bya buri munsi.

Padiri Bob muri Australia ahora afatwa nk’impirimbanyi y’amahoro ndetse no kurengera ubuzima bwa muntu no gukora ibikorwa by’urukundo.

Padiri Bob Maguire wakundwaga na benshi muri Australia

Padiri Bob Maguire wari warabaye unuaaseridoti kuva mu 1960 afite imyaka 25, mu mwaka wa 2003 yashinze umuryango witwa ‘Father Bob Maguire Foundation’ wakoraga ibikorwa bigamije ubugwaneza kuko nko mu gihe cya Covid 19 yagiye afasha abantu bari barabuze akazi.

Minisiteri w’Intebe wa Australia, Bwana Antony Albaenes yavuze ko igihugu cya Australia kibuze umuntu w’ingenzi cyane.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles