Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Minisiteri y’Uburezi yatagaje igihe umwaka w’amashuri 2023-2024 uzatangira

Spread the love

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda [MINEDUC] yatangaje ko umwaka w’amashuri mu Rwanda wa 2023_2024 uzatangira tariki 25 Nzeri 2023 yaba abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ku gicamunsi cyo hashize tariki 05 Nzeri 2023, Minisiteri y’Uburezi ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yashyizeho itangazo rigaragaza igihe umwaka w’amashuri wa 2023/24 uzatangira, igihe uzarangira ndetse n’igihe Ibizamini bisoza ikiciro bizakorerwa.

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe ya MINEDUC, igihembwe cya mbere kizatangira ku wa 25 Nzeri 2023, kirangire ku wa 22 Ukuboza 2023.

Igihembwe cya Kabiri kizatangira ku wa 8 Mutarama 2024 kirangire tariki 29 Werurwe 2024 mu gihe icya Gatatu cyo kizatangira ku wa 15 Mata kirangire tariki 5 Nyakanga 2024.

Ibizamini bisoza amashuri abanza bizaba hagati ya tariki 8-10 Nyakanga 2024 mu gihe ibosoza ayisumbuye byo bizaba hagati ya tariki 24 Nyakanga-3 Kanama 2024.

Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi rivuga ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2023-2024.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles