Minisitiri w’Intebe wa Australia, Nyakubahwa Anthony Albanese, yasuye igihugu cya New Zealand ku nshuro ye ya mbere nk’umuyobozi wa Guverinoma ya Australia.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga, nibwo Nyakubahwa Anthony Albanese yageze mu murwa mukuru wa New Zealand, Wellington, yakinwa n’abayobozi batandukanye.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Sky Australia , aravuga ko kimwe mu bukubiye mu rugendo rw’uyu munyacyubahiro harimo kugirana ibiganiro byihariye na Nyakubahwa Chris Hipkins, Minisitiri w’Intebe wa New Zealand.
Biteganyijwe ko Minisitiri Anthony Albanese azagusura Inteko Nshingamategeko ya New Zealand, agakurikirana imirimo yayo nyuma akajya kuganira na mugenzi we Chris Hipkins.
Bimwe mu ngingo zizakuganirwaho harimo Ubukungu, Ubucuruzi, Politike y’Ibihugu byombi ndetse n’Igisirikare.
Australia na New Zealand ni ibuhugu bifitanye umubano ikomeye, dore ko byihurije hamwe bikakira Imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’abagore mu mupira w’amaguru kiri gukinwa uyu mwaka.
Minisitiri w’Intebe Anthony Albanese ari kumwe na mugenzi we Chris Hipkins wa New Zealand.
Chris Hipkins wa New Zealand yaherukaga gusura Australia mu mwaka ushize.