Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Minisitiri w’Intebe wa Australia yavuze uburyo igihugu cye kizahinduka igihangange cyifashishije ingufu zisubiramo

Spread the love

Anthony Albanese Minisitiri w’Intebe wa Australia yavuze uburyo igihugu ayoboye kizahinduka igihangange cyifashishije ingufu zisubiramo (Renewable Energy).

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 15 Nzeri 2023, i Sydney muri Australia habereye Inama igaruka ku ikoreshwa ry’ingufu yiswe ‘Future Energy Forum’, iyi nama yahurije hamwe Minisitiri w’Intebe wa Australia, Abashoramari mu Ingufu, Abanyamakuru bakomeye barimo Joe Hildebrand ukorera Queensland’s Sunday Mail na Anna Caldwell umwanditsi mukuru wa Saturday Courier-Mail.

Iyi nama ni kimwe mu biganiro by’uruherekane bigamije kugaruka ku buryo Igihugu cya Australia kizaba kimeze mu bijyanye n’ingufu kugeza muri 2050.

Muri iyi nama, Minisitiri w’Intebe mu Ijambo yabwiye abari bitabiriye yabuze uburyo Australia izahunduka igihugu cy’igihagange ku Isi kubera gukoresha ingufu zisubiramo.

Mu ijambo rye Minisitiri Anthony Albanese yavuze ko ahazaza ha Australia ari heza kuko igihugu kiri gushora kugira ngo ibintu bibe byiza kandi ingufu zizaboneka ku giciro cyiza.

“Ahazaza ha Australia ni heza, Turi gushora mu gukwirakwiza ingufu kugira ngo bigende neza n’amahirwe yo kubona ingufu zisukuye kandi zihendutse bigerweho”.

Minisitiri w’Intebe kandi yavuze ko gukoresha ingufu zisubiramo zizatuma abantu babona amahirwe yo kubona akazi, inganda nshya zigahangwa ndetse iterambere rikagerwaho.

Minisitiri w’Intebe wa Australia Anthony Albanese yitabiriye inama yiswe Future Energy Forum.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles