Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Morocco: Umutingito ukomeye wahitanye abagera kuri 300

Spread the love

Umutingito ukomeye wibasiye Imijyi imwe mu Bwami bwa Morocco umaze guhitana abantu 300 mu gihe abandi 156 bakomeretse.

Mu ijoro rya keye mu Bwami bwa Morocco kuva mu murwa mukuru Rabat kugeza Marrakesh hibasibe n’umutongito bivugwa ko waturutse mu musozi miremire ya ‘Atlas’.

Amakuru dukesha BBC aravuga ko uyu mutingito wari ku kigero cya ‘Magnitude’ ya 6.8 nk’uko byemejwe n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Gishinzwe imiterere y’Isi.

Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu, yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ko umubare w’abapfuye n’abakomeretse ari uw’agateganyo.

Yagize ati “Raporo y’ibanze yarekanye ko nibura umutingito wishe abantu 296 mu Ntara n’imijyi ya al-Haouz, Marrakesh Ouarzazate, Azilal, Chichaoua na Taroudant. Abandi 156 bakomeretse bajyanwa mu bitaro.”

Kugeza ubu ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje no gushaka abagiriwe n’inkuta z’inyubako.Uyu mutingito ufatwa nk’uwbere wibasiye Morocco mu myaka 128 ishize.

Inyubako zaguye

Ibikuta by’inyubako byagwiriye imodoka mu mutingito ufatwa nk’ukaze mu myaka irenga ijana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles